IGITABO CYA MBERE
IRIBURIRO
Nkuko umwanditsi w’iki gitabo abivuga, intego nyamukuru mu kucyandika ni mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda kwimakaza umuco wo gusoma ururimi rwacu rw’Ikinyarwanda kuko ururimi ari igice kinini mu bigize umuco w’igihugu.
Baca umugani mu Kinyarwanda ngo agahugu katagira umuco karacika, niyo mpamvu tugomba gusigasira umuco wacu wo gusoma ururimi rwacu.
Inkuru iri muri iki gitabo rero, kubera ukuntu ari inkuru iteguranywe ubuhanga, ni kimwe mu bituma buri wese agira umuhate wo kuyisoma, bityo akuremo inyigisho kandi nyine bimuhe gusoma ashishikaye.
Ni inkuru igenewe abantu b’ingeri zose.
Twimakaze umuco wo gusoma ururimi rwacu rw’Ikinyarwanda.
IGICE CYA MBERE
Dutangirana n’umusore utuganirira byinshi byaranze ubuzima bwe n’umuryango we, ubwo bari mu buhungiro mu gihugu kitari icyabo. Akaba atangira agira ati:
“Nitwa Karake, nkaba ndi umusore w’Umunyarwanda wavukiye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda mu mwaka wa 1980. Nakuze mbona ndi mu muryango ugizwe na mama ndetse na mushiki wange mukuru, ari na we nakurikiraga witwa Kampire. Muri make data ntawe nabonaga.
Ubwo nari mfite nk’imyaka umunani ndibuka nigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, nibwo nabajije mama aho data aba kuko nta makuru na make nari mbifiteho, uretse kuba nari maze kumenya ko twakagombye kugira data”.
Karake: Ariko mama, ko mbona abandi bana bafite ba mama na ba papa babo, twebwe tukaba tubona wowe gusa ni ukubera iki? Ese data aba he?
Mama: Karake mwana wange kuki umbajije icyo kibazo?
Karake: Ni uko nshaka data, kandi abandi bana bajya bantuka ngo singira data kandi ariho.
Mama: Ngaho ibyo byihorere nzabikubwira, ubu simpari ngiye kubashakira ibyo murya.
Mu kuganira na mama mubaza ibyo, mu by’ukuri nabonye atishimye, maze ako kanya mushiki wange aba avuye mu gikoni aducaho yinjira mu nzu twararagamo, zose zari ibigonyi. Kuko mu by’ukuri twabaga mu buhungiro kuko ababyeyi bari baravuye mu Rwanda mu wa 1959, ariko nti twari mu nkambi imbere, ahubwo twari dutuye ku gasozi kari gateganye n’inkambi.
Ubwo rero, mushiki wange yahise asohokana icyansi cy’amata arampamagara, ninjira mu nzu nicara hasi kuko mu muco ntawanywaga amata ahagaze. Nuko ampa amata ndagotomera, mama na we aba agiye gushaka ibyo turya. Ndi kumwe na mushiki wange rero aba anyicaye iruhande atangira kumpata utubazo.
Kampire: Ese ubu nibwo wibutse ko ugomba kugira so muhu?
Narikanze nkurikije uko mushiki wange yari ambajije icyo kibazo kuko nibwo bwa mbere nari mwumvise ambwira nabi pe, ubundi mbere hose yarankundaga akantetesha nka gasaza ke, mbese nkumva nubwo nta data dufite ariko mama na mushiki wange bamfatiye runini mu buzima twarimo. Akimara kunkankamira gutyo rero nayobewe ibyo ari byo nsa n’uri kurota, nubwo nari umwana ariko muri ako kanya intekerezo nagize ntizari zisanzwe. Narahagurutse nta kintu mvuze ariko numva ngize umujinya, nafashe icyansi ngira ngo ngishyire ku ruhimbi ruto twashyiragaho ibyansi bitogeje, ndebye mu cyansi amata yari asigayemo nterwa ubwoba no kubona mu cyansi hasa n’umutuku w’amaraso.
Mana weee! Noneho numvise ibintu binyobeye burundu, mu guhindukira ngo ndebe mushiki wange, nkubitwa n’inkuba mbonye uwo twari kumwe ari kwigaragura hasi igice cyose cyo hasi kuva mu rukenyerero hafite ishusho y’ikiyoka kinini cy’umukara, maze mu nda he, mu gituza n’amaboko akomeza kuba usanzwe ariko umutwe nanone wabaye nk’uw’inzoka.
Kampire: Karake wa mbwa we, ngiye guhangana nawe ubaza so nkaho ari we ugukujije.
Karake: Kampire wo kabyara we, wambabariye ko ntazongera!
Kampire: Kuva uyu munsi umenye ibi bikurikira, sindi mushiki wawe kandi n’uwo wita nyoko ntiyakubyaye, na so ushaka kumenya ntuzigera umumenya na rimwe keretse umusanze iyo yagiye.
Karake: Rwose mbabarira icyo uzantegeka cyose nzagikora, ariko ntunyice ndakwinginze.
Kampire: Oya, nako ugomba kuvaho uko byagenda kose. Akivuga atyo, yabaye nk’uwikurura ansanga dore ko nari nitsindagiye mu nguni nko hirya gato y’uruhimbi, maze kubera ubwoba nipfuka mu maso ntegereje gupfa. Ubwo ako kanya hanze…
Ngaho re, habaye iki se Mana yanjye? Ni ah’ubutaha muri episode ikurikira mugire amahoro.
